Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi kiri gushyira ubuzima bwacu mu kaga ariko n’ubukungu bwacu bukahazaharira. Ku bantu benshi ibi ni ibihe bigoye cyane. Ingorane ziratandukanye ku batuye isi mu bice byose, gusa ku isi yose tubangamiwe n’ihagarikwa ry’ingendo, ibura ry’amafaranga no kutamenya uko ejo hazaza hazaba hameze. Kuri bamwe,gufatanya gukorera mu rugo, kurera abana no kwita ngimbi n’abangavu batakijya ku ishuri bibatera guhangayika kwinshi. Ku bandi kutaba hamwe n’imiryango n'inshuti zabo bishobora gutuma bumva ari bonyine cyangwa nta kibashishikaje.. Cyakora, hari bamwe bishimiye kumarana umwanya munini n'imiryango yabo cyangwa umwanya wo kwiyitaho ku giti cyabo.

Intego y’ubu bushakashatsi ni ugukusanya amakuru ku buryo abantu ku giti cyabo n’imiryango bari guhangana n’icyorezo cya koronavirusi no kubaha inama zihariye zijyanye n’uburyo babyitwaramo . Turakubaza ibibazo bijyanye n’ingaruka koronavirusi iri kugira ku buzima bwawe,uko wumva umeze muri rusange,uko ubanye n’abandi,uko ubanye n’uwo mwashakanye(niba wubatse),uko urera abana (niba ubafite ), iminywere yawe y’inzoga ndetse n’impungenge zawe. Ibisubizo byawe bizafasha ubu ushakashatsi bugamije kwerekana uko twese duhanganye n’icyorezo cya koronavirusi.Niwuzuza ibice byose biragutwara iminota igera kuri 25. Habaye hari ibice wumva udashaka gusubiza,ufite uburenganzira bwo kubisimbuka. Nugera ku mpera; urahabwa ishusho y’uko uhagaze ugereranyije n’abandi bantu bo mu gihugu cyawe ndetse unagirwe inama zihariye zagufasha muri ibi bihe.

Inyungu ziri mu kwitabira ubu bushakashatsi ni uko ugirwainama nziza kandi zihariye zijyanye n’uko wowe n’umuryango wawe mwahangana n’icyorezo cya koronavirusi.Ikindi ni uko uba ugize uruhare mu gutanga amakuru azafasha abashakashatsi kumenya uko abantu bar bari guhangana n’iki cyorezo kandi bigafasha abafata ibyemezo mu gushyiraho ingamba zikwiriye, zisubiza mu by’ukuri ibikenewe n’abaturage.. Nta bihembo duha abitabiriye ubu bushakashatsi. Kubwitabira ni ubushake bityo ufite uburenganzira bwo kwanga kubwitabira kandi ntibigire ingaruka n’imwe bikugiraho.. Amakuru yose dufata ajyanye n’ubu bushakashatsi azagirwa ibanga kandi itsinda ry’abateguye ubu bushakashatsi ni ryo ryonyine ryemerewe kuyabona. Nta kigaragaza umwirondoro wawe kizagaragara ku rutonde rw’ibibazo usubiza ahubwo hazakoreshwa kode mu gusesengura amakuru uzaba watanze. Bishatse kuvuga ko amakuru uzaduha nta zina rizaba ririho kandi amakuru yose azabikanwa ibanga muri mudasobwa Ni biba ngombwa ko amakuru turi gufata muri ubu bushakashatsi akenerwa n’undi mushakashatsi mu byo ari gukora, ibyo akeneye bizasuzumwa kandi ntazemererwa na rimwe kugera ku byatuma amenya umwirondoro wawe

Ibibazo bikubiye muri ubu bushakashatsi ndetse n'inama zitangwa ku musozo wabwo byateguriwe abujuje imyaka y’ubukure kandi byasuzumwe binemezwa n'itsinda ry'inzobere ryo mu bihugu bya Bangladesh, Botswana, Brasil, DR Congo, Indonesia, Malaysia, Mali, Nigeria, Rwanda, South Africa, Uganda na Zimbabwe. Ubu bushakatsi kandi bwasusumwe bunemezwa n'ibigo bishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw'ubushakashatsi muri Brasil, DR Congo, Indonesia, Rwanda na Uganda. Niba igihugu cyawe kitari kuri uru rutonde, ushobora kwitabira ubu bushakashatsi ariko umenye neza ko bitaremezwa mu gihugu cyawe.